Koherereza email abantu benshi :

Koherereza email icyarimwe bifasha mu gukoresha igihe gito kandi abantu woherereje bakabonera ubutumwa icyarimwe, bitagusabye kujya wandikira buri muntu ukwe kandi ibyo ubandikira ari bimwe.

Ibikenerwa:

- Mudasobwa ifite internet
- Kugira email ya Gmail, ikaba ikora neza.

Intambwe ya 1: Injira muri email yawe usanganywe cg wafunguje (Log in).

Intambwe ya 2: Ukande ahanditse Compose mail.

Intambwe ya 3: Aho wandika address y`umuntu (To) wandike email y`uwo ushaka koherereza, nuyirangiza wandike aka kamenyetso (;) ukurikizeho email y`undi ushaka kwandikira, wongere ukoreshe ka kamenyetso (;), ukomeze wandika email y`uwo ushaka ukurikizaho ka kamenyetso.

Intambwe ya 4: Mu Kinyarwanda, hari igihe wandikira umuntu ugaha copy undi, uwo uhaye copy uba ushaka kumumenyesha ibyo wandikiye undi, no gukoresha email naho bibaho. Iyo hari abantu cg umuntu ushaka ko amenya ibyo wanditse, wandika email ye ahanditse Cc, ahanditse Cc uhandika ya email yaw a muntu cg abantu ushaka ko babimenya.

Koherereza email icyarimwe bifasha mu gukoresha igihe gito kandi abantu woherereje bakabonera ubutumwa icyarimwe, bitagusabye kujya wandikira buri muntu ukwe kandi ibyo ubandikira ari bimwe.

Ibikenerwa:

- Mudasobwa ifite internet,
- Kugira email ya Gmail, ikaba ikora neza.

Intambwe ya 1: Injira muri email yawe usanganywe cg wafunguje (Log in).

Intambwe ya 2: Ukande ahanditse Compose mail.

Intambwe ya 3: Aho wandika address y`umuntu (To) wandike email y`uwo ushaka koherereza, nuyirangiza wandike aka kamenyetso (;) ukurikizeho email y`undi ushaka kwandikira, wongere ukoreshe ka kamenyetso (;), ukomeze wandika email y`uwo ushaka ukurikizaho ka kamenyetso.

Intambwe ya 4: Mu Kinyarwanda, hari igihe wandikira umuntu ugaha copy undi, uwo uhaye copy uba ushaka kumumenyesha ibyo wandikiye undi, no gukoresha email naho bibaho. Iyo hari abantu cg umuntu ushaka ko amenya ibyo wanditse, wandika email ye ahanditse Cc, ahanditse Cc uhandika ya email yaw a muntu cg abantu ushaka ko babimenya.

Intambwe ya 5: Noneho andika impamvu (Subject) ya email wanditse. Ukomeze wandike ubutumwa ushaka kubaha cg kubamenyesha, nurangiza urebe ko wabyanditse neza. Niba hari na document wagombaga kuboherereza urebe ko wibutse kuyishyiraho (Attachment).

Intambwe ya 6: Nyuma ukande kuri Send.

Intambwe ya 7: Iyo wifuza gusubiza hari uwabandikiye muri benshi icyarimwe , ukanda ahanditse kuri reply all iyo ushaka ko nabo bandi bamenya ibyo wanditse, ariko iyo ushaka kumusubiza wenyine ukanda kuri Reply, ibi byose ubikora iyo wamaze gufungura email bakoherereje.